AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urutonde rw’ abahanzi 10 ba mbere bakize kurusha abandi muri Afurika

Urutonde rw’ abahanzi 10 ba mbere bakize kurusha abandi muri Afurika
30-11-2019 saa 09:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10833 | Ibitekerezo

Umuziki ni kimwe mu bintu byinjiriza akayabo abawukora, cyane iyo bakunzwe bigahurirana n’ uko bavuka mu bihugu bikize kandi bikunda ibiroro.

Muri Afurika igihugu gifite abahanzi benshi bari ku rutonde rw’ abahanzi 10 bakize kurusha abandi bose muri Afurika ni Nigeria. Iki gihugu ni kimwe mu bihugu binakize kurusha ibindi kuri uyu mugabane.

1. Akon : Amazina yahawe n’ ababyeyi ni Aliaune Damala Badara , akomoka mu gihugu cya Senegal ariko aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ku myaka 45 atunze miliyoni 80 z’ amadorali y’ Amerika.

2. Dj Black Cofee : Ababyeyi be bamwise Nkosinathi Innocent Maphumulo, akomoka mu gihugu cya Afurika y’ Epfo. Ku myaka 42 y’ amavuko atunze miliyoni 60 z’ amadorali y’ Amerika.

3. Don Jazzy : Amazina y’ ababyeyi ni Michael Collins Ajereh avuka mu gihugu cya Nigeria, ku myaka 36 atunze miliyoni 30 z’ amadorali y’ Amerika.

4. Wizikid : Ababyeyi be bamwise Ayodeji Ibrahim Balogun, yinjiye mu mwuga wo kuririmba yiyita Wizikid. Uyu munya-Nigeria w’ imyaka 29 y’ amavuko atunze miliyoni 20 z’ amadorali y’ Amerika.

5. Davido : Amazina yahawe n’ ababyeyi be ni David Adedeje Adeleke. Akomoka muri Nigeria, yavutse tariki 21 Ugushyingo 1992, ku myaka 26 y’ amavuko atunze miliyoni 16 z’ amadorali y’ Amerika.

6. Sarkodie : Uyu Munye-Ghana ababyeyi be bamwise Michael Owusu Addo, yavutse tariki 31 Mutarama 1988 ku myaka 31 y’ amavuko atunze miliyoni 7 z’ amadorali y’ Amerika.

7. Tinashe : Niwe mugore wenyine uri kuri uru rutonde rw’ abahanzi bakize kurusha abandi muri Afurika rwakozwe na Fobes Magazine. Tinashe yavukiye muri Zimbabwe tariki 26 Gashyantare 1993, ababyeyi be bamwise Tinashe Jorgensen Kachingwe. Ku myaka 26 y’ amavuko atunze miliyoni 26 z’ Amadorali y’ Amerika.

8. Nyakwigendera Hugh Masekela : Yavutse mu 1939 ababyeyi be bamwise Hugh Rampolo Masekela, Uyu munya-Afurika y’ Epfo yitabye Imana muri Mutarama umwaka ushize wa 2018 atunze miliyoni 1,5 y’ amadorali y’ Amerika.

9.Jidenna : Yavukiye muri Nigeria tariki 4 Gicurasi 1984, ababyeyi bamwise Jidenna Theodore Mobison. Ku myaka 35 atunze miliyoni 1 z’ amadorali y’ Amerika.

10. Olivier Mtukudzi : Amazina yahawe n’ ababyeyi ni Olivier Tuku Mtukudzi, yitabye Imana tariki 23 Mutarama 2019, yashyizwe ku mwanya wa 10 ariko umutungo we ntabwo watangajwe.

Mu bitekerezo byatanzwe kuri uyu rutonde rwakozwe na Fobes Magazine , abakunzi b’ umuziki ntabwo biyumvisha ukuntu umuhanzi Diamond Platnamz wo muri Tanzania yabura kuri uru rutonde rw’ abahanzi 10 bakize kurusha abandi muri Afurika, gusa igisubizo gifitwe Fobes.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA