AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urukundo rwa Kimyenyi Yves na Miss Muyango rwateye indi ntambwe

Urukundo rwa Kimyenyi Yves na Miss Muyango rwateye indi ntambwe
1er-03-2021 saa 08:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2672 | Ibitekerezo

Ni byo birori biri kubanziriza indi mihango yo kubana nk’umugore n’umugabo. Kimenyi Yves umaze igihe agaragaza ko we na Miss Muyango Claudine bamaze kwimariranamo, ubu binjiye mu nzira yo kubana nk’umugore n’umugabo.

Ni kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2021 ubwo uyu munyezamu w’Ikipe y’Igihugu na Kiyovu Sports yateraga ivi akambika impeta Miss Muyango amusaba kumubera umugore.

Amashusho n’amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragazaga aba bombi basazwe n’ibyishimo bari ahantu hatase bidasanzwe nyuma yo kumwambika iriya mpita isanzwe izwi nka Fiancaille.

Miss Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda ya 2019 akanahabwa ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto, yakunze kugaragaza ko yimariyemo Kimenyi Yves ndetse ko baramutse banganye atabasha kubyakira.

Uyu munyarwandakazi wagaragaraga muri ariya mashusho ubona yishimye bidasanzwe, yari acigatiye indabyo ndetse abyina n’umuziki.

Kimenyi Yves na we ntiyahwemye kugaragaza ko umutima we yamaze guha ikaze Miss Muyango kuko atahwemaga gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe bigaragara ko bari mu munezero.

Aba bombi baherutse no gutangiza ishoramari basa nk’abahuriyeho ryo gutunganya imisatsi ndetse n’ubwiza bw’abantu [ibizwi nka Salon de Coiffure].

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA