AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urban Boyz yakoreye ibitazibagirana I Musanze- Amafoto &Video

Urban Boyz yakoreye ibitazibagirana I Musanze- Amafoto &Video
29-04-2018 saa 16:11' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3444 | Ibitekerezo

Itsinda rya Urban Boyz rikomeje ibikorwa byo gutaramira abakunzi baryo hirya no hino mu gihugu mu mpera z’iki Cyumweru I Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru nibo bari batahiwe maze bishimana n’aba bahanzi babiri bagize iri tsinda mu birori benshi basigaranye ku mitima yabo.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki 27 Mata 2018, nibwo aba bahanzi babiri Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bagize Urban Boyz bataramiye abatuye mu Mujyi wa Musanze ndetse n’abari baturutse hirya no hino mu gihugu baje kwishimana n’aba bahanzi banasoza icyumweru.

Iki gitaramo cyaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe ku bari bitabiriye ndetse Urban Boyz yongera gushimangira ko imwe ya cyera benshi bazi atariyo iriho kuri ubu ahubwo imbaraga ziyongereye ndetse n’umuhate mu byo bakora bongeye kuwushimangira.

Reba Video : Uko byari byifashe mu gitaramo Urban Boyz yakoreye i Musanze

Kuri ubu Urban Boyz bari mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibitaramo bari kuzenguruka hirya no hino bakora aho barimo kwamamaza indirimbo yabo nshya yitwa ‘Kigali Love’ ndetse kuri ubu bakaba baranafunguye inzu itunganya umuziki ya ‘Urban Records’.Aba bahanzi bari bishimiwe ku buryo bukomeyeIyi nkumi yababyinishije abantu barumirwaPhil Peter niwe wari uyoboye ibi birori

AMAFOTO : Bunani Janvier


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA