Habimana Hussein usanzwe ari Diregiteri tekinike mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ubu ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho icyaha cyo kuba yarasambanyije ku gahato umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.
Habimana Hussein ashinjwa kuba yarashutse uyu mukobwa wari muri Miss Rwanda 2020 bitabaye ngombwa ko atangarizwa amazina, akajya amwizeza ko azamufasha kwegukana ikamba ndetse akajya amusaba ko bahura kenshi bikarangira anamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato arangije ahita amuta burundu.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yemeje aya makuru ndetse avuga ko dosiye ya Habimana Hussein yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Amakuru aravuga ko uyu muyobozi amaze ukwezi atawe muri yombi, icyaha akurikiranyweho gihanishwa kikaba gihanwa n’ingingo y’196 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, iri tegeko rivuga ko umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.
Habimana yari aherutse gushakana na Shimwa Guelda watwaye ikamba rya Miss Heritage muri 2017, ubukwe bwabaye mu Ukuboza 2019.
Diregiteri tekiniki wa FERWAFA, Habimana Husseinari mu maboko y’ubutabera akurikiranyweho gusambanya ’Miss’ ku gahato.