AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umwana w’umunyarwanda ufite impano idasanzwe yabonye abagiye kumugeza kure - Video

Umwana w’umunyarwanda ufite impano idasanzwe yabonye abagiye kumugeza kure - Video
25-11-2016 saa 13:12' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15659 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko umunyamakuru Vincent Niyibizi wa Royal TV akoze inkuru igaragaza umwana ukiri muto witwa Mbonigaba Innocent wahoze ari umwana w’inzererezi ariko ubu akaba afite impano idasanzwe imaze no kumuhesha imidari myinshi, uyu mwana ubu yamaze kubona abagiye kumufasha impano ye ikagera kure.

Mbonigaba yabaye umwana wo mu muhanda nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye, aza kubonwa n’umusore usanzwe wigisha abana imikino itandukanye akabyaza umusaruro impano zabo, ubu uyu mwana akaba amaze kuba igitangaza kuburyo ibyo akora bitangaza buri wese ubireba.

Ibyo uyu mwana akora bimaze gutuma yegukana imidari

Nyuma y’uko uyu mwana atangiye kuvugwa abantu banabona amashusho y’ibyo akora, umuhanzi nyarwanda Kavutse Olivier umenyerewe mu itsinda rya Beauty For Ashes yamaze kwemeran kumufasha. Yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko hari amafaranga yamugeneye, akaba agiye kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo ye ariko akaba afite n’ibindi byinshi azakomeza kumufasha.

REBA HANO VIDEO Y’IBYO UYU MWANA AKORA :

Uretse ibyo, Vincent Niyibizi avuga ko hari abantu batandukanye barimo n’abanyarwanda baba mu mahanga, bamaze kwemera ko bazafasha uyu mwana impano ye ikagera kure, ndetse ngo hari n’igihembo bashaka kugenera uwamukuye ku muhanda ubu akaba ari umutoza we.

Vincent Niyibizi, umunyamakuru wa Royal TV mu ishami ry’amakuru mu Kinyarwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA