Nyuma yo kubagezaho inkuru y’uburyo Rick Hilton yababajwe cyane n’uburyo Niyonizera Judith babanaga muri Canada ndetse bitegura gukora ubukwe yamuhemukiye akishakira Safi Madiba, uyu muzungu yahishuye ko yatangiye inzira yo kwihimura kuri Safi ngo nawe azagerweho n’ingaruka z’ubuhemu yakorewe na Judith.
Mu butumwa burebure yandikiye Ikinyamakuru Ukwezi.com asobanura akababaro ke, Rick Hilton yagize ati : "Mu myaka ibiri tumaranye, Judith hari ibintu byiza yankoreye ariko nanjye namukoreye ibirenze. Uyu munsi natunguwe, yambwiye ngo ibyacu ntibyari urukundo, mumbabarire ubwo narabyitiranyije kuko hano muri Canada, iyo abantu babiri bakundana, babana, baryamana nk’umugabo n’umugore, basangira byose, twe tubyita ko bari mu rukundo. Mana yanjye, nkeneye icyabinkuramo, nkava muri ibi byiyumviro byenda kunyica, birimo kunyica mpagaze. Nkeneye kuzanzamuka nkita ku muryango wanjye no ku buzima bwanjye. Amafaranga namugurije kugeza ubu ni umwenda utarishyurwa, ariko ndimo gukora ibishoboka byose ngo bazabyishyure, we na Safi nzakora ibishoboka byose ibi bankoreye bazabyishyura."
Rick Hilton kandi avuga ko yamaze gutanga raporo no kuburira inzego z’abinjira n’abasohoka muri Canada, kuburyo niba Safi yibeshya ko azabona VISA imwemerera kujya kuba muri Canada bizamugora cyane. Yagize ati : "Mu myaka ibiri ishize, yaryamanaga nanjye hano muri Calgary, twapangaga gukomezanya tugakora ubukwe ariko we yikundaniraga na Safi nawe bamaranye imyaka ibiri. Yantwaye ibihumbi byinshi by’amadolari, yabashije no kubona uruhushya rwo gutura hano muri Canada ninarwo bashaka kwifashisha ngo bazazane gutura hano ariko amakuru mabi kuri bo ni uko namaze kuburira ibiro by’abinjira n’abasohoka n’abashinzwe ibyambu n’imipaka hano mbamenyesha uburiganya n’ubutekamutwe bya Judith, kuko navumbuye n’ubundi butekamutwe yakoze mu nzego z’ubuyobozi hano. Ubu amahirwe yo kuba babasha kwambuka bakinjira muri Canada ni macye cyane, mfite amafoto menshi, ubutumwa ndetse n’amajwi y’umunsi yavuye mu buriri bwanjye tariki 22 Kanama 2017, ibyumweru bicye mbere y’ubukwe bwabo, aho yavugaga ngo agiye gukemura ibibazo biri mu muryango we".
Rick Hilton akomeza avuga ko uretse na Safi, yavumbuye abandi bagabo muri Canada Judith yatekagaho imitwe mu gihe yakundanaga na Safi akundana n’abo bandi bose. Yagize ati : "Ndumva mbabajwe n’uburyo uyu Safi yiyongereye ku rutonde rw’abandi bagabo babiri ba hano muri Canada bari ku rutonde rwa benshi yatubangikanyaga. Uyu mugore agenda ashakisha abazungu bakuze mu myaka, akabashakamo umubano kugirango bazatandukane abatware utwabo, akoresha igitsina cye nk’igikoresho cyo kubashakamo amafaranga"
Rick Hilton avuga ko Safi warongoye Judith, nawe akwiye kwitega ko azabona ubuhemu bwa Judith bityo akazabasha kumenya ububabare afite nyuma yo kumenya amakuru y’uko uwari umukunzi we yamucitse agahita akora ubukwe n’undi. Avuga ko yamuriye imitungo myinshi cyane ibarirwa mu mamiliyoni, ngo n’iyo yazaga muri Afurika yamusabaga amafaranga menshi amubeshya ko agiye gusura umuryango nyamara ngo ashaka gupanga ubukwe na Safi.
Niyonizera Judith, mu myaka ishize yakoraga muri hoteli Umubano (Novotel) ari naho yaje kumenyanira n’umuzungu wo muri Canada, aza kumurongora ndetse amujyana muri Canada babanayo igihe gito ariko baza kunaniranwa baratandukana, bikavugwa ko uwo muzungu yamufashe asambana bagahita bashwana kugeza batandukanye byemewe n’amategeko. Nyuma ariko ikinyamakuru Ukwezi.com cyamenye ko yahise akundana na Rick Hilton bamaze imyaka irenga ibiri babana mbere yo gushyingiranwa.
Judith yatangiye umubano we na Safi akiba muri Canada ndetse abana na Rick Hilton, bakajya babonana yaje mu Rwanda ndetse bakundaga kwibanira mu nzu nk’uko amakuru yemezwa n’inshuti zabo abihamya, ariko Safi akirinda ko byajya mu itangazamakuru kuko byari bizwi icyo gihe ko umukunzi we ari Parfine Umutesi baje kwemeza ko batandukanye mu minsi micye ishize hagahita hanatangazwa iby’ubukwe bwa Safi na Judith.
Safi na Judith baherutse gushyingiranwa, ubu baracyari mu kwezi kwa buki
Safi Madiba na Niyonizera Judith, bamaze imyaka myinshi bakundana n’ubwo iby’urukundo rwabo bakomeje kubigira ubwiru, kugeza ubwo hatangajwe amatariki y’ubukwe bwabo abantu bagatungurwa. Hari amakuru avuga ko bakundanye guhera mu mpera za 2015, ariko icyo gihe kuko Safi yakundanaga na Parfine Umutesi, ntiyigeze abigaragaza ahubwo bakomeje kubigira ubwiru.
Nko muri Nzeri 2016, Safi Madiba yari kumwe na Niyonizera Judith ndetse yanamumurikiye inshuti ze zitandukanye zirimo n’ibyamamare bizwi muri muzika nyarwanda na sinema nyarwanda, gusa icyo gihe bose bakomeje kumubikira ibanga kuko yari agikundana na Parfine.
Aha Safi yari kumwe n’umukunzi we Judith muri Nzeri 2016