AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umushinga wanjye abantu bawumvishe nabi- Miss Josiane

Umushinga wanjye abantu bawumvishe nabi- Miss Josiane
20-02-2019 saa 00:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10711 | Ibitekerezo

Miss Popularity 2019,Mwiseneza Josiane , mu gihe habura amasaha make ngo umushinga we utangire yavuze ko hari abantu bawumvise nabi, bawumvishe uko utari.

Ni mu gihe biteganyijwe ko ko kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019, aribwo Miss Mwiseneza Josiane atangira gushyira mu bikorwa umushinga yemereye Abanyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi kuri uyu wa 19 yavuze ko umushinga we hari abawitiranya no kurwanya imirire mibi kandi ari ukugwanya igwingira.

Yagize ati “Umushinga wanjye abantu bawumva nabi, abantu baba bumva ngo ni ukurwanya imirire mibi ni byiza kurwanya imirire mibi nta n’ ubwo nyishyigikiye, ariko umushinga wanjye witwa kurwanya igwingira rw’ abana. Ntabwo ari ukurwanya imirire mibi. Imirire mibi ni kimwe mu mpamvu zitera kugwingira. ”

Akomeza agira ati “Hari ibindi rero bitera kugwingira, hari ukuba umwana akiri mu nda ugasanga mama we abayeho nabi bigatuma umwana agwingira.”

Miss Mwiseneza azafatanya n’ abanyarwenya n’ abakinnyi b’ amafilime barimo Njuga, Kibonke Clapton, Kankwanzi na Samusure gushyira mu bikorwa umushinga we.

Clapton, umunyarwenya unanutse avuga ko atari azi ikibazo cy’ igwingira mbere y’ uko amenya Josiane ariko ngo ubu yaragisobanukiwe mu minsi mike azaba yabyibushe akaboko.

Miss Josiane avuga ko mu mujyi naho azahakorera umushinga we kuko ngo niho bigoye kubona ibiribwa ati “Mu mujyi ntabwo wabona umuntu uguha imboga z’ ubuntu kuko aba yaziranguye ariko mu cyaro wazibona”

Miss Josiane, Njuga na Clapton

Clapton yavuze ko icyo bazafasha Miss Josiane ari ugutegura imikino n’ urwenya bazifashisha mu gutanga ubutumwa bw’ ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira. Ibi ngo bazabikorwa nta kiuzi kuko ari abafana ba Miss Josiane. Ngo gushyigira umuntu mu kwiyamamaza yamara gutorwa ntiwongere kumuba hafi ntabwo byaba ari byiza.

Ubu bukangurambaga buzatangirira mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Fumbwe kuri uyu wa 20 Gashyantare 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA