AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuraperi Neg G wavuye i Wawa agiye gushyira hanze alubumu ya ‘Gospel’

Umuraperi Neg G wavuye i Wawa agiye gushyira hanze alubumu ya ‘Gospel’
6-07-2020 saa 16:53' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 814 | Ibitekerezo

Umuraperi Ngenzi Serge wamamaye nka Neg G The General nyuma y’igihe yari amaze agororerwa mu Kigo Ngororamuco cya I Wawa kiri mu Karere ka Rutsiro yatangaje ko ari gutegura alubumu ebyiri zizasohoka muri uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko nyuma yo kuva I Wawa ari gutegura alubumu ebyiri harimo n’imwe izaba igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu mugabo uvuga ko kuri ubu amaze gutunganya indirimbo eshanu mu buryo bw’amajwi aho zizasohoka kuri alubumu ebyiri zirimo iyitwa Perestroika ndetse n’indi yitwa Nkuwicaye ku gacu’.

Alubumu ye yitwa ‘Perestroika’ iri gutunganywa na Dr Nganji ukorera muri Green Ferry Music mu gihe iyitwa ‘Nkuwicaye ku gacu’ iri gukorwa na Trackslayer.

Uyu muhanzi yavuze kandi ko uretse izi alubumu ebyiri ziri gukorwa kandi zizasohoka mu gihe cya vuba hari alubumu y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Gospel’ we ubwe arimo kwitunganyiriza cyane ko nawe asanzwe ari umuhanga mu gutunganya umuziki.

Neg G ntabwo agaragaza izina ry’iyi alubumu ariko avuga ko iyi gospel uburyo azayikoramo ari nk’uko asanzwe akora hip hop ariko iyo ikaba izagaruka ku butumwa bwiza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA