AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuraperi Muchoma yahaye abanyarwanda umwaka mushya

Umuraperi Muchoma yahaye abanyarwanda umwaka mushya
18-12-2020 saa 12:16' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 980 | Ibitekerezo

Umuraperi Muchoma Muchomoney yashyize hanze indirimbo yise ‘Mucoma’ yo gufasha abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki we muri rusange kwinjira mu bihe bisoza umwaka no gutangira neza uwa 2021.

Indirimbo ‘Mucoma’ yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi mu gihe uyu muhanzi atangaza ko amashusho yayo nayo arasohoka mu bihe biri imbere.

Muchoma uri mu bahanzi bari gukora cyane muri iyi minsi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma gato y’iyo aherutse gushyira hanze ari kumwe na The Ben, ikaba iri mu ndirimbo zikunzwe hano mu Rwanda.

Umva hano indirimbo ‘Mucoma’

Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko afite intego yo gukora indirimbo nyinshi kandi nziza kugira ngo nawe arebe ko yaza ku rutonde rw’abahanzi bari imbere hano mu Rwanda.

Ati “Urabona mu myaka yashize, wasangaga ari abahanzi bake bari imbere y’abandi, icyo kintu nshaka kugihindura ndagira ngo nkore cyane nanjye nze mub’imbere kandi birashoboka.”

Muchoma uvuga ko ari gutegura album ye izasohoka mu mwaka utaha yaboneyeho no kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2021.

Umva hano indirimbo ‘Mucoma’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA