Umunyarwenya akaba umukinnyi w’amafilime ndetse akabifatanya n’ubuhanzi Emmanuel Mugisha uzwi cyane ku izina rya Kibonge Clapton yasezeranye imbere y’amategeko na Umutoni Jaqueline, bamaze igihe mu rukundo.
Aba bombi basezeraniye kuzabana akaramata imbere y’amategeko mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2018.
Ibirori bya Clapton Kibonge n’umugore we Jacqueline byitabiriwe n’abo mu muryango wabo bdetse n’inshuti za hafi biganjemo abakina amafilimi atandukanye mu Rwanda.
Ubwo amafoto ya Kibonge n’umugore we yatangiraga kukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi be ndetse n’abakurrikiranira hafi ibya filim nyarwanda, batunguwe n’uko yakoze ubukwe, abenshi bakaba babanje kubifata nk’aho ari filimi nk’uko bamuziho gutebya cyane.
Emmanuel Mugisha uzwi nka Kibonge yamenyekanye mu mafirimi atandukanye cyane cyane Seburikoko imaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba Filimi nyarwanda kubera ubutumwa buyirimo bunagendana n’urwenya, akaba yaranamenyekanye cyane mu rwenya rutandukanye yagiye akina. Kibonge kandi ni n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana aho yahimbye iyitwa Uri Uwera, Fata telefone Mana, Garuka n’izindi.
Kibonge yasezeranye kuzabana akaramata na Jacqueline bari bamaze igihe kinini mu rukundo
Bamwe mu babonye amafoto babanje kugira ngo ni urwenya
Mu baherekeje Kibonge hari higanjemo abakinnyi ba sinema nyarwanda