AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyarwandakazi Marie France wamamaye muri sinema nka ‘Sonia’ yashinze televiziyo

Umunyarwandakazi Marie France wamamaye muri sinema nka ‘Sonia’ yashinze televiziyo
9-06-2020 saa 19:29' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 8591 | Ibitekerezo

Umunyarwandakazi Niragire Marie France wamamaye muri sinema nka Sonia yatangije Televiziyo nshya aca agahigo ko kuba umugore wa mbere ushoye imari mu itangazamakuru by’umwihariko irya televiziyo.

Televiziyo ya Marie France yitwa “Genesis TV” kuri ubu yanatangiye kugaragara kuri Canal+ izajya yibanda cyane ku bijyanye n’imyidagaduro, sinema n’imikino.

Uyu mugore uri mu bafite izina rikomeye mu ruganda rwa sinema yavuze ko igetekerezo cyabyo cyavuye n’ubundi muri uyu mwuga yamenyekaniyemo.

Imikorere ya Genesis TV izaba yibanda ku rubyiruko, ku banyempano mu myidagaduro n’ibindi bijyanye nabyo birimo ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Kuba abaye umugore wa mbere mu Rwanda ushinze Televiziyo ngo arabishimira Imana.

Ati “Ndashima lmana ndetse na leta y’u Rwanda ihora idushishikariza gukora twiteza imbere tugatinyuka gukora.”

Kugeza ubu mu banyamakuru bazwi bakorana n’iyi televiziyo harimo mutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020.

Amakuru agera ku UKWEZI avuga ko uyu Miss Umutesi Denise azajya akora amakuru ndetse n’ibiganiro by’imyidagaduro kuri iyi Televiziyo nshya ya Genesis igaragara kuri Canal+ kuri shene ya 387.

Niragire Marie France ni umubyeyi w’abana batatu, ni umugore wa Murwanashyaka Nehema Nelson barushinze mu 2014, banashyigikirana muri ibi bikorwa byo gutegura filime akora.

Yavukiye mu muryango w’abana batatu ari uwa kabiri, yakuriye Kicukiro yiga mu Rwanda arangiriza muri RTUC mu by’Ubukerarugendo n’Amahoteli abivamo ahita yinjira muri sinema.

Filime ya mbere yakinnyemo yarigaga, abanyeshuri benshi biganaga bari bazi ko akunda ibyo gukina ni nabo bamurangiye iyo gukinamo ya mbere yitwaga ’Urudasanzwe’ yasohotse mu 2009. Yayikinnye ari umupolisikazi ukunda imfungwa.

Nyuma y’icyo gihe yarambagijwe na Silver Film Production ahita akina mu yitwa ’Inzozi’ yatumye amenyekana cyane nka Sonia. Yagaragaye mu yitwa ’Anita’, ’Umugore w’Umutima’, ’Imbarutso’ na ’Teta’ yasohotse mu mwaka ushize.

Uyu mugore kuri ubu yamaze kwinjira mu ishoramari aho yahise ajya mu itangazamakuru ndetse anatangiza televiziyo ye ku giti cye avuga ko n’ubundi izamufasha guteza imbere uruganda rwa sinema.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA