Umunyamakurukazi wa Kiss FM, Bagwire Keza Joannah uherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we amusaba kumubera umugore, yasabwe aranakobwa.
Ibirori byo gusaba no gukwa Bagwire Keza Joannah wanabaye Heritage muri Miss Rwanda ya 2015, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021.
Abanyamakuru bagenzi be barimo Antoinette Niyongira, Cyuzuzo Jeanne d’Arc bakorana kuri Kiss FM, ni bamwe mu babyitabiriye.
Miss Joanah yasabwe nyuma y’uko ku wa 30 Ukwakira 2021, uyu mukobwa yakorewe ibirori bya bridal shower byo gusezera ku rungano rwe.
Mu bafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda babyitabiriye harimo Kate Bashabe na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.
Ni ibirori byabaye nyuma y’ukwezi kumwe Keza yambitswe impeta n’umusore yeguriye umutima we witwa Murinzi Michel, uyu bamaze igihe bakundana.