AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamakuru wakunze umukobwa wo mu cyaro akamubenga byahaye inganzo Victor Rukotana

Umunyamakuru wakunze umukobwa wo mu cyaro akamubenga byahaye inganzo Victor Rukotana
21-04-2021 saa 09:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1596 | Ibitekerezo

Ubutumwa bukubiye mu ndirimo ‘Kideyo’ y’umuhanzi Victor Rukotana, bushushanya inkuru mpamo y’Umunyamakuru wakunze umukobwa mu cyaro ariko undi akamubera ibamba.

Uyu muhanzi Victor Rukotana washyize hanze iyi ndirimbo yise Kideyo, avuga ko ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku nkuru mpamo y’umunyamakuru ukorera mu Rwanda ariko atifuje gutangaza.

Uyu muhanzi uherutse gusinya muri Label nshya izwi nka Edman Entertainment, avuga ko igitecyerezo cy’iriya ndirimbo cyashibutse ku nkuru yatekererejwe n’umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda wamubwiye uko yakunze umukobwa akiri mu cyaro ariko akamutera umugongo.

Yagize ati “Ubwo yari akiri mu cyaro ataraza mu Mujyi yakunze umukobwa akajya kumutereta ariko umukobwa buri munsi akamwangira.”

Akomeza avuga ko igihe kimwe uwo munyamakuru yakoze ibishoboka byose ngo uriya mukobwa amukunde bikanga hanyuma yigira inama yo guhimba amayeri yumvaga ko hari icyo yamufasha.

Ngo yaje kubeshya uyu mukobwa ko hari umusore witwa Kideyo urembye umeze nabi kandi ko ntakindi cyamuvura atari uwo mukobwa.

Ngo uwo mukobwa yabanje gutsimbarara ariko nyuma aza kujya kumureba asanga ni wa munyamakuru birangira n’ubundi ntacyo bitanze.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu cyaro, Victor Rukotana ni we ukina ari we Kideyo wabenzwe n’uwo mukobwa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA