Umunyamakuru Rutaganda Joel, uri mu bafite uburambe hano mu Rwanda by’umwihariko mu itangazamakuru ry’imyidagaduro agiye gushyingiranwa n’umukunzi we Mutoni Peace.
Rutaganda usanzwe ari n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro [Rwanda Showbiz Journalists Forum], yateguje abantu ubukwe bwe n’umukunzi we buteganyijwe kuba muri Kanama uyu mwaka.
Nk’uko bigaragara ku nteguza y’ubukwe bw’aba bombi biteganyijwe ko ku wa 20 Kanama 2020.
Urukundo rw’aba bombi ntirwigeze ruvugwa mu itangazamakuru cyane ko Rutaganda yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa barimo Miss Muyango ariko aba bombi bakagenda babihakana.
Rutaganda ni umwe mu banyamakuru barambye mu mwuga hano mu Rwanda dore ko yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo IGIHE, UMUSEKE, City Radio n’ibindi bigiye bitandukanye.
Mu kazi ke yibanda ku makuru y’imyidagaduro, ibintu agenda ahuza n’izindi nshingano zitandukanye.
Umunyamakuru Rutaganda Joel n’umukunzi we Mutesi Peace bagiye kwambikana impeta y’urudashira