AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamakuru Mutuyeyezu ‘Oswakim’ yashyize hanze indirimbo yanditse mu 2003

Umunyamakuru Mutuyeyezu ‘Oswakim’ yashyize hanze indirimbo yanditse mu 2003
1er-11-2020 saa 13:06' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1147 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald [Oswakim] aherutse gushyira hanze indirimbo yafatanyije na Korali Mutagatifu Pawulo [Chorale Saint Paul] avuga ko yayanditse mu 2003 ariko akaza kubura umwanya n’igihe nyacyo cyo kuyitunganya ngo ayishyire hanze.

Iyi ndirimbo yise ‘Alleluia Vuga Turakumva’, Oswakim yayikoranye n’iyi korali isanzwe ibarizwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Kicukiro.

Nk’uko indirimbo nyinshi zo muri Kiliziya Gatolika ziba zicurangitse mu buryo bw’amanota nddetse zumvikanamo ubuhanga bwinshi na nako bimeze kuri iyi ndirimbo Oswakim yahuriyemo na Chorale St Paul Kicukiro.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko yari asanzwe afite iyi ndirimbo ndetse yayanditse mu 2003, ariko akaba ahisemo kuyishyira hanze muri iki gihe.

Yagize ati “Indirimbo nasohoye ejo bundi buriya nari maze igihe kinini ntekereza kuyishyira hanze ariko nayihimbye mu 2003, abantu ni banyereka ko mbizi nzakora n’izindi.”

Uyu mugabo kandi yanavuze ko asanzwe afite impano yo kuririmba nubwo atari asanzwe ashyira hanze indirimbo.

Umva hano indirimbo ya mbere ya ’Oswakim’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA