AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyamakuru Gérard Mbabazi yakoze ubukwe bunogeye ijisho, butahwa na Minisitiri

Umunyamakuru Gérard Mbabazi yakoze ubukwe bunogeye ijisho, butahwa na Minisitiri
6-04-2021 saa 10:03' | By Editor | Yasomwe n'abantu 10611 | Ibitekerezo

Gérard Mbabazi usanzwe ari Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yasezeranye n’umukunzi we imbere y’Imana mu bukwe bwatashywe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 05 Mata 2021 muri Paruwasi Gatulika Regina Pacis iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Gérard Mbabazi uzwi mu biganiro by’imyidagaduro mu Rwanda, yasomye indahiro ko yemeye ko Uwase Alice amubereye umugore kandi ko bazabana haba mu byiza no mu bibi bakazatandukanywa n’urupfu.

Ni isezerano bombi yaba umugore cyangwa umugabom basomeye imbere ya padiri Alex Ndagijimana wabasezeranyije ndetse na bamwe mu nshuti n’abo mu miryango yabo bacye bari baje muri iki gikorwa.

Gérard Mbabazi aherutse gutangaza ko uyu mugore we, bamenyaniye mu rusengero ubwo bombi bari bagiye mu misa muri imwe muri Kiliziya yo mu Mujyi wa Kigali.

Imihango yo gusezerana mu rusengero yabanjirijwe n’ibindi bikorwa kuko tariki 12 Werurwe 2021, aba bombi bari basezeranye imbere y’amategeko mu gikorwa cyabereye ku Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA