AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa watukanye muri Miss Rwanda yasezerewe mu irushanwa yari ahagarariyemo igihugu

Umukobwa watukanye muri Miss Rwanda yasezerewe mu irushanwa yari ahagarariyemo igihugu
2-05-2018 saa 11:08' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3902 | Ibitekerezo

Mutoni Muvunyi Tania wamenyekanye ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, agatuka abagize akanama nkemurampaka akabandagaza bikomeye , yasezerewe mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa yari ahagararaiyemo u Rwanda.

Mutoni Tania yari ahagarariye u Rwanda ari kumwe n’undi mukobwa witwa Dushime Marlene, bombi ntibarenze ijonjora ry’ibanze. Abategura Miss Fashion Week Africa basohoye amazina y’abatsindiye kuzaserukira Umugabane wa Afurika mu irushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri batanu batoranyijwe nta munyarwandakazi urimo.

Mu batsinze batangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2018, harimo uwitwa Fridah Kariuki[Kenya] userukiye Afurika y’Uburasirazuba, Christine Kakoma[Zambia] uhagarariye Afurika y’Amajyepfo, Adama Ruth Ule[Cameroon] ahagarariye Afurika yo hagati

Uwitwa Ayamba Tangban wo muri Nigeria ahagarariye Afurika y’Uburengerazuba, Esther Ambrose wo muri Sudani y’Epfo we ahagarariye Afurika ya Ruguru.

Aba bakobwa batoranyijwe ku mugabane wa Afurika bazajya guhatana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego rw’Isi mu mpera z’umwaka wa 2018, buri wese azahabwa amadolari igihumbi hanyuma uzatsinda ku migabane yose ahabwe amadolari ibihumbi cumi na bitanu.

Mutoni Tania yandagaje abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018

Muvunyi Mutoni Tania afite imyaka 19, akareshya na na metero 1.85 agapima ibiro 65. Uyu ari mu bakobwa 16 bahataniye ikamba mu ijonjora ryabereye mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 27 Mutarama 2018.

Uyu mukobwa amaze gusezererwa muri Miss Rwanda yavuze amagambo arimo uburakari n’ibitutsi ku bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018 avuga ko bose muri iri rushanwa bazajya ikuzimu kuko “bafite umutima wamunzwe na ruswa”.

Yanditse agira ati “ Mwese abagize akanama nkemurampaka (R.J/Rwabigwi Gilbert, S.I.B/Sandrine Isheja Butera na Dr.N /Higiro Jea Pierre) ntabwo muzigera mwinjira mu miryango y’ijuru ahubwo mwese muzapfira mu muriro utazima kuko mwuzuranye ruswa muri Roho zanyu”.

Nyuma yo kubura amahirwe yo kuba Nyampinga w’u Rwanda, Mutoni Tania yahise yiyandikisha mu bakobwa bahataniye kuzitabira Miss Fashion Week Africa 2019 nabwo ijonjora ry’ibanze risozwa asezerewe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA