AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umukobwa wakunzwe na benshi muri film nyarwanda yitabye Imana

Umukobwa wakunzwe na benshi muri film nyarwanda yitabye Imana
25-08-2021 saa 07:51' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3929 | Ibitekerezo

Umunyarwandakazi Umumararungu Sandra wakinnye muri film nyarwanda zirimo n’izakunzwe na benshi nk’Amarira y’Urukundo, yitabye Imana azize uburwari yari amaranye iminsi.

Sandra wakinnye muri film zinyuranye zirimo iyitwa Kaliza, iyitwa Ruzagayura, n’Amarira y’urukundo yashizemo umwuka w’abazima kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021.

Uyu mukobwa wasaga n’uwashyize ku ruhande ibyo gukina filime akinjira mu bushabitsi, amakuru avuga ko yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Umwe mu nshuti ze yatangaje ko Sandra yari amaze iminsi arwariye i Kanombe.

Umumararungu Sandra uretse kuba azwi muri Sinema y’u Rwanda, yagarutsweho mu itangazamakuru cyane ubwo yakundanaga na Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family.

Uyu ni na we winjije Bahati wo muri Just Family mu bijyanye no gukina filime mu 2012.

Mu 2017, Umumararungu yaje kugira uruhare runini mu gutuma itsinda rya Just Family ryongera gusubirana nyuma y’imyaka myinshi risa n’iryakubise umutwe hasi.

Benshi mu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda, bashenguwe n’urupfu rwa nyakwigendera bakundiraga kugwa neza no kutagira inabi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA