Igihozo Darine wari wambaye nimero 26 niwe mukobwa wa 2 wasezerewe mu irushanwa rya nyampinga w’ u Rwanda 2019.
Umurungi Sandrine ufite nimero 19 na Igihozo Darine nibo bagize amanota make mu kizami bahawe n’ akanama nkemurampaka, ninabo batatowe cyane binyuze mu butumwa bugufi SMS.
Abakobwa babiri bagize amanota make mu kizami batanatowe cyane, itora rya bagenzi babo niryo ryemeza utaha n’ usigara. Umurungi yatowe n’abakobwa 13 arasigara naho Igihozo atorwa n’ abakobwa atanu asezererwa atyo.
Igihozo Darine yavuze ko ‘kuba muri boot camp byari byiza, ngo yize ibintu byinshi, n’ubwo urugendo rurangiriye ’.
Igihozo Darine watashye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mutarama atashye nyuma ya Higiro Joally wasezerewe ejo ku Cyumweru tariki 20 Mutarama.