Paris Jackson, umukobwa wa Michael Jackson w’imyaka 18 y’amavuko, yasobanuye uko urupfu rwa se rwagenze n’uburyo rwateguwe muri 2009. Uyu muririmbyi Michael Jackson byagiye bivugwa ko yishwe n’umuti mwinshi yari yatewe witwa “Propofol" ndetse n’umuganga wamuvuraga yahamwe n’icyaha cyo kwica atabigambiriye ariko umukobwa we yabihakanye.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC witwa Brain Hiatt, Paris Jackson yamubwije ukuri kweruye ati : “Ni byo cyane kuko birigaragaza, amakuru yose nk’umuryango dufite yemeza ko yishwe byateguwe kuko hari intego ababikoze bari bafite, abantu bose bifuzaga ko dada apfa sinshobora kuvugira amazina yabo aha ariko ababikoze bariyizi”.
Paris Jackson bisanzwe bivugwa na bamwe ko Michael Jackson yaba atari se, ariko mu kiganiro yabihamije ko ari se. Aha yagize ati “Ni papa nawe yajyaga abimbwira kandi azaguma ari papa gusa icyo atashakaga ni uko nitwara nk’abirabura, gusa nanone yansabye kwishimira ko ndi umwirabura.
Paris kandi yasobanuye ibibazo yahuye nabyo nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we. Muri 2013 nk’uko abyivugira, ngo yafashwe ku ngufu n’umuntu atazi ndetse byamubereye ibibazo cyane agira ikibazo mu mutwe bituma ashaka no kwiyahura, kuburyo byamusubije inyuma mu mitekerereze ye.
Paris yiteze ko urupfu rwa se ruzasobanuka maze bakabona ubutabera bukwiye, kuko we n’umuryango we barimo kubikurikirana kuva muri 2009.