AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Umukobwa utagira isoni ntabwo aba akiri umukobwa’ Miss Mwiseneza Josiane

‘Umukobwa utagira isoni ntabwo aba akiri umukobwa’ Miss Mwiseneza Josiane
19-02-2019 saa 23:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6162 | Ibitekerezo

Nyampinga wakunzwe mu irushanwa ry’ ubwiza, ubwenge n’ umuco rya 2019, Miss Mwiseneza Josiane yasubije abantu bamunenga ko agira isoni iyo ari kuvugana n’ itangazamakuru, asobanura ko umukobwa washize isoni aba atakiri umukobwa.

Abamunenze kugira isoni bavuze ko uyu mwari w’ imyaka 23 winjiye mu irushanwa adahabwa amahirwe ariko akaza gukundwa kugeza ubwo yegukana ikamba rya nyampinga wakunzwe na benshi ngo iyo avuga n’ itangazamakuru cyane cyane abazwa ku mushinga we ngo ntabwo yirekura ngo asobanure neza kubera isoni.

Mu kiganiro na Isimbi habura amasaha make ngo yerekeze mu karere ka Rwamagana , mu murenge wa Fumbwe aho azatangiriza, ishyirwa mu bikorwa ry’ umushinga we yasubije abamunenga kugira isoni.

Yagize ati “Icyo navuga cyo buri wese avuga ibyo ashaka. Ibijyanye n’ isoni byo ndakeka n’ umukobwa washize isoni ntabwo aba ari umukobwa buriya. Nterwa ishema no kuba ngira isoni, ndazigira”.

Miss Josiane yavuzweho cyane ubwo yahataniraga ikamba rya nyampinga w’ u Rwanda rya 2019. Ibyamamare byo mu Rwanda birimo Anita Pendo, King James, na Lil-G basobanura Mwiseneza Josiane nk’ umukobwa witinyutse, ukwiye gufatirwaho urugero n’ abakobwa bagenzi be nabo bakigirira icyizere.

Miss Josiane niwe mukobwa wa mbere wafashe icyemezo yitabira irushanwa rya Nyampinga w’ u Rwanda aturutse mu cyaro biranamuhira.

Miss Josiane Mwiseneza na Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA