Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire uririmba indirimbo zirimo iza Politiki n’iz’uburere mboneragihugu, ubu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kamwe ku mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.
Uyu muhanzikazi ukunze kugaragara mu bikorwa bya Politiki nko mu kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi, amaze amezi atatu ari muri izi nshingano zo kuyobora Akagari ka Akabeza muri uriya Murenge wa Gitega.
Mutimawurugo Claire yari aherutse guhuriza hamwe abahanzi batandukanye barimo nyakwigendera Jay Polly, Mani Martin, Elisha The Gift, Jabastar bakora indirimbo bise Turwanye Coronavirus ikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya iki cyorezo.
Iyi ndirimbo yasohotse muri Werurwe ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari kikimara kugera mu Rwanda, yari igamije kwigisha abaturarwanda uburyo bakwirinda kucyandura.
Mutimawurugo asanzwe anafite indirimbo zivuga imyato ibimaze kugerwaho mu Rwanda by’umwihariko iyo yise abagore turashoboye yanamenyekanye yane ndetse n’iyo yise Amaraso y’Inkotanyi.
Uyu muhanzikazi ajya anategura amarushanwa azenguraka mu bigo by’amashuri agamije kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Mutimawurugo wamaze kuba umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, avuga ko izi nshingano zitazatuma ahagarika ibikorwa bye bya muzika.
Yagize ati “Nko muri weekend ushobora kujya mu byawe byo ku ruhande, n’ibiraka bisanzwe ndabikora. Ubwo rero urumva byose ni ukubikora kandi ukubaka Igihugu.”
Avuga ko kuba nk’umuhanzi abonye umwanya nk’uriya mu buyobozi ari ikimenyetso kigaragaza ko abahanzi bafite agaciro gakomeye kandi ko bashoboye. Ati “Turashima Leta ikomeje gutekereza ku bahanzi.”
Uyu muhanzikazi akaba n’umuyobozi avuga ko abaturage ayoboye bakorana neza ndetse ko ubu bakataje mu rugamba rwo guhashya icyorezo cya COVID-19 kandi ko mu Kagari ayoboye bari mu bari kwitwara neza mu Mujyi wa Kigali.
UKWEZI.RW