Abahanzi Vanessa Mdee ukomoka muri Tanzania n’umukunzi we Rotimi bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo, baritegura kwibaruka aho bagaragaje amafoto umugore akuriwe.
Ku mbuga nkoranyambaga z’aba bahanzi bashyizeho amafoto yabo ya mbere agaragaza Vanessa Mdee atwite inda nkuru.
Uyu Vanessa Mdee ubwe yashyizeho ifoto iherekejwe n’ubutumwa bwanditse agira ati “Impano y’agatangaza ya byose, warakoze Yesu/Yezu kudutoranya ni iby’agaciro turenzwe n’ibyishimo.”
Uyu mukobwa wahise akomeza ashyiraho umurongo wo muri Bibiliya Izayi 55:2, yongeye ashyira andi mafoto ku instagram agaragaza ko yishimiye gutwitira umukunzi we Rotimi.
Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Rotimi yambitse impeta Vanessa Mdee amusaba ko yazamubera umugore.
Iby’urukundo rwabo byatangiye kujya ahagaragara mu 2019. Rotimi yavuze ko yahuriye na Vanessa Mdee mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nyuma Vanessa Mdee yaje gusubira iwano muri Tanzania ariko bakomeza kuganira birangira bivuyemo urukundo rukomeye, Rotimi atandukana n’uwo bari kumwe.
kuri ubu barabana muri Altanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Rotimi ni umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi ukunzwe.
Yakunzwe mu ndirimbo yitwa “In My Bed”, “Love Some Body” inagaragaramo Vanessa Mdee.