AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuhanzikazi Sunny yerekanye ubwambure biteza impaka-Video

Umuhanzikazi Sunny yerekanye ubwambure biteza impaka-Video
22-06-2020 saa 22:45' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5680 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Ingabire Dorcas uzwi nka Sunny akomeje kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram nyuma yo kuvanamo imyenda yose akerekana ubwambure bwe.

Uyu mugore kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Kenya aho akorera ibikorwa by’ubucuruzi abangikanya n’ubuhanzi, yakoze ibi ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020, ubwo yarimo aganira n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, avanamo imyambaro yose.

Ni ibintu byatunguye benshi cyane ko byatangiye uyu muhanzikazi abwira abamukurikira ko agiye kuganira na bo imbonankubone ku rubuga rwa Instagram ibyo bita “Instagram Live”, nyuma bikaza kugera n’aho akuramo imyenda yose.

Reba hano ikiganiro twagiranye n’umusore wari umaze igihe avuga ko akundana na Sunny

Ubwo yahagararaga imbere ya telefone ye yifata amashusho, yari afite ikirahure mu ntoki bigaragara ko yarimo anywa inzoga itarahise imenyekana ubwoko bwayo, maze atangira kuganiriza abantu ababwira ko yumva akeneye kwishima no kubashimisha, akajya anyuzamo akabyina zimwe mu ndirimbo nyarwanda harimo n’izo yakoze nka “Kungola” na Property”.

Ubwo yageraga ku ndirimbo Property, yatunguye abantu, atangira kumanura ipantaro yari yambaye, asigarana akenda k’imbere, akuramo n’agashati yari yambaye abantu babirebaga barumirwa batangira kumwandikira ubutumwa bugira buti “Kuramo byose utwiyerekere”.

Uyu mugore hari bamwe babanje kubikerensa baziko atabikora ariko yahise yisukaho cya kirahure cy’inzoga atangira kuyisiga umubiri wose, ageze ku bice by’ibanga akuramo akenda k’imbere.

Uyu mugore ufite umwana umwe hataramenyekana imyaka afite ndetse na Se umubyara, yamaze umwanya munini akora ibi bintu bituma ubwambure bwe butangira gukwiragira ku mbuga nkoranyambaga.

Harii abantu benshi bamwoherereza ibitekerezo bigira biti “Tubabajwe n’umwana wawe uzakura agasanga wakoze ibiteye isoni” hakaba n’abamubwira bati “ibyo ukoze ntabwo bikwiye umwari w’umunyarwandakazi”.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Sibomana Emmanuel umaze iminsi avuga ko akundana na Sunny yavuze ko ibyo yakoze bidakwiye ndetse byahise bishyira iherezo ku mubano wabo.

Reba hano ikiganiro twagiranye n’umusore wari umaze igihe avuga ko akundana na Sunny


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA