Umuhanzikazi Oda Paccy umenyerewe mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop, amaze igihe mu gihugu cya Tanzania aho yagiye mu bikorwa bya muzika bitandukanye, akaba yamaze no gukorera indirimbo muri Studio y’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, izwi nka Wasafi Records.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Paccy yavuze ko yagiye mu gihugu cya Tanzania mu rwego rwo gukora ibikorwa bitandukanye bizamura muzika ye kandi bikayigeza ku rwego mpuzamahanga. Avuga ko yashakaga kumenya imikorera ya studio ya Diamond ndetse akaba yarahise anayikoreramo indirimbo izajya hanze mu minsi ya vuba, kandi muri rusange akaba yarashakaga no guhura n’abandi bahanzi bakomeye muri iki gihugu akanamenya byinshi kuri muzika yabo.
Oda Paccy yamaze gukorera indirimbo kwa Diamond
Uretse indirimbo ye wenyine yakoreye kwa Diamond, Paccy anafite indi mishinga irimo n’indirimbo azakorana n’abandi bahanzi bakomeye muri iki gihugu, ariko akaba azabanza akagaruka mu Rwanda hanyuma akazasubirayo vuba bakabona kuyisubukura, kandi akizeza abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange ko bizageza umuziki we ku yindi ntera.
Paccy avuga ko yabonanye n’abahanzi bo muri Tanzania bakomeye bakemeranywa ibijyanye n’imikoranire, ariko akaba atahita atangaza amazina yabo ahubwo ibyo bikaba ari ibintu ahishiye abakunzi be, bikazamenyekana nyuma y’uko azaba amaze gusohora indirimbo ye nshya yamaze gukorera kwa Diamond, ikazajya hanze vuba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.