AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuhanzikazi Assumpta mu rugamba rwo kumenyesha amahanga muzika yo mu Rwanda - Video

Umuhanzikazi Assumpta mu rugamba rwo kumenyesha amahanga muzika yo mu Rwanda - Video
31-01-2017 saa 17:58' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1326 | Ibitekerezo

Assumpta Muganwa ; umuhanzikazi umaze igihe akora indirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana, akomeje urugamba rwo kurushaho kubwiriza ubutumwa mu ndirimbo mu buryo bwagutse ari nako amenyesha abanyamahanga ko mu Rwanda hari umuziki mwiza.

Nk’uko yabigaragaje ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya yise "Tumusinze" yumvikana mu kinyarwanda no mu kigande, Assumpta ashaka ko ubutumwa atanga mu ndirimbo bwajya bugera no ku baturanyi bo mu gihugu cya Uganda batabasha kumva ikinyarwanda, bityo nabo bakajya banakurikira muzika y’abanyarwanda nk’uko abanyarwanda bakurikira iy’abahanzi bo muri iki gihugu.

REBA HANO INDIRIMBO TUMUSINZE :

Si ubwa mbere Assumpta Muganwa akora indirimbo iri mu rurimi rw’amahanga kuko afite iyo yakoze hambere yitwa "Till I die" yari mu rurimi rw’icyongereza, ibyo byose akaba abikora mu rwego rwo gukomeza kwagura umuziki we awugeza ku bantu benshi bumva indimi zitandukanye.

Assumpta avuga ko afite indi mishinga y’indirimbo zitandukanye azashyira hanze mu bihe biri imbere, akazakomeza gutanga ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo agendeye ku miterere y’ubutumwa azaba ashaka gutanga n’abo azaba ashaka kubuha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA