Dr Thomas Muyombo wamamaye nka Tom Close ni umwe mu bahanzi nyarwanda ntangarugero yaba mu myitwarire no mu bitekerezo byubaka, ubu yujuje inzu y’akataraboneka i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Uyu muhanzi usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso, arahirirwa na benshi bamuzi ko ari umuhanga ureba kure kandi uhora atumbiriye kugera ku ntego.
Inzu yujuje i Nyamata ahazwi nko mu karumuna ntawashidikanya ko ari imwe mu ntego yari afite kuko buri wese uyinyuzeho ayitangarira kubera ubwiza bwayo.
Ni inzu nini bigaragara ko ari iyo guturamo, ikaba isize amarangi y’urwererane, ikazengurukwa n’igipangu cyubakishije amabuye y’amakoro aboneka mu gace k’ibirunga.
Iyi nzu ifite plan inogeye ijisho, inafite ubwogero cyangwa Piscine imbere yayo nka zimwe abantu bakunze kubona muri film z’iburayi no muri Amerika.
Aha yubatse hegeranye no kwa Butera Knowless na Clement ndetse hakaba hubatse n’ibindi byamamare bikomeye mu Rwanda.
UKWEZI.RW