Umuhanzi Patient Bizimana umenyerewe cyane mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yishimiye cyane intera ababyeyi be bagezeho, bakaba barabashije kubana mu rukundo no mu budahemuka mu myaka 50 yose bamaze bashyingiranywe.
Abinyujije ku rubuga rwa facebook, Patient Bizimana yashyize hanze amafoto ye n’ababyeyi be, aherekezwa n’amagambo meza ashima Imana cyane ku bw’isabukuru y’imyaka 50 bamaze bakoze ubukwe, bakaba bagikomeje kubana mu rukundo rwazanye umunezero mu bana no mu bandi bose bo mu muryango.
Yagize ati : "Icyubahiro kibe icy’Imana... Umuryango wanjye wizihije isabukuru y’imyaka 50 bamaze bakoze ubukwe, ibirori bya Yubile y’ababyeyi banjye, sinabona amagambo asobanura ibyiyumviro mfite, gusa ndashimira Imana ibasha gukora ikintu gikomeye nk’iki... Ndabishimiye babyeyi banjye kuba mwarabashije gukomeza kubaha ibyo Imana ibasaba, haba mu bihe by’akababaro n’ibyishimo. Icyari kibibateye, cyari ugushimisha abana banyu n’abandi bo mu muryango nk’uko bimeze uyu munsi. Ijambo rigaragara nk’irigufi ariko rinini kandi rirerire mu mutima wanjye, ni MWARAKOZE, mbivuganye urukundo rumvuye ku ndiba y’umutima"
Uyu niwe nyina w’umuhanzi Patient Bizimana