Umuhanzi Nsikayesizwe David Junior Ngcobo uzwi ku izina rya Nesty C wo muri Afurika y’Epfo, umwe mubakunzwe cyane muri iyi minsi by’umwihariko bakunzwe n’urubyiruko yageze I Kigali aho aje muri gahunda y’igitaramo afite muri iri joro n’izindi gahunda zitandukanye zirimo no kwiyereka itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Uyu muhanzi ukora injyana ya Hip Hop , Nesty C ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ahagana saa tatu n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba aho ahise yerekeza kuri hoteli akaza kuhava ahagana saa sita ajya kuririmbira muri Platnumz Club iri Kibagabaga.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yakoranye na French Montana yitwa Allow, yanaririmbye mu ndirimbo ‘Particula’ n’izindi ndirimbo zitandukanye yagiye akorana n’abahanzi barimo Davido, Patoraking, Dj Mapholisa n’abandi bahanzi benshi bo kuri uyu mugabane wa Afurika no hanze yawo