AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanzi Lil G yavuze ibintu bikomeye ku badashyigikiye Mwiseneza Josiane

Umuhanzi Lil G yavuze ibintu bikomeye ku badashyigikiye Mwiseneza Josiane
18-01-2019 saa 10:57' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9980 | Ibitekerezo

Karangwa Lionel (Lil G) wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Nimba Umugabo’ , na ‘Like a Queen’ yavuze ko mu bakobwa 20 basigaye mu irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 uretse Mwiseneza Josiane nta wundi azi yongeraho ko ‘Kuba Mwiseneza Josiane azwi cyane bimuhesha amahirwe yo kuzagira amanota menshi kurusha abandi’.

Uyu muhanzi yavuze ko adakunze gukurikiranira hafi irushanwa rya nyampinga w’ u Rwanda gusa ngo Josiane we aramuzi.

Yagize ati “Ntabwo nkunze kubikurikira cyane ariko nyine narabirebye nsanga Josiane afite icyo nakwita ‘courage’ kandi ari ikintu abantu benshi batajya bapfa kugira…”

Abajijwe n’ umunyamakuru abakobwa azi mu barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019. Lil-G yagize ati “Nkubwiye ngo hari undi nzi naba nkubeshye ariko Josiane we nziko afite numero 30. Ugiye ubaha amanota wenda utanabazi cyane Josiane kuko waba umuzi haba hari akantu kiyongeraho”

Umukobwa ugomba kuba nyampinga w’ u Rwanda agomba kuba ahiga abandi ubwiza, umuco n’ ubwenge. Abadashyigiye Mwiseneza Josiane bavuga ko atari mwiza gusa siko Lil-G abibona nk’ uko yabitangarije The zoom TV.

Yagize ati “Uburanga se ni iki ? Uburanga ni k’ umutima njye niko mbifata. Rero niba ushobora kujya hari bakakubaza ugasubiza, hari n’ abo jya mbona batazi gusubiza batazi n’ aho baturuka twari dukwiye kubanza kureba icyo mbere y’ uburanga”.

Yakomeje agira ati “Naho ubundi umuntu wese aba asa neza apfa kuba yoga, parufe wenda singombwa. Ibintu byo kuvuga ngo uburanga,…icyo nagitindaho uburanga ni k’ umutima. Umuntu ushobora kujya hariya akavuga ngo Josiane nta buranga afite aba ari umwibone uwo muntu”.

Mwiseneza Josiane w’ imyaka 23 yinjiye mu bakobwa 20 bari mu mwiherezo uzasozwa hamenyekana Miss Rwanda 2019 nta yandi mananiza kuko ifoto ye yari yakunze n’ abantu benshi.

Avuga ko nagira amahirwe yo kuba Nyampinga w’ u Rwanda 2019 azashyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’ igwingira ry’ abana by’ umwihariko mu karere avukamo ka Karongi.

Mu Rwanda ikibazo cy’ igwingira ry’ abana kiri kuri 38%. Impuguke zigaragaza ko u Rwanda rutagize icyo rukora muri 2025 abana bagwingira baba bageze kuri 65%, gusa Leta y’ u Rwanda yihaye intego yo kugabanya abana bagwingira bakagera kuri 15% bitarenze 2025.

Mwiseneza Josiane uhabwa amahirwe yo kuba Miss Rwanda yifitiye icyizere

Lil G asanga Mwiseneza Josiane afite amahirwe menshi yo kuba Miss Rwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA