Yaririmbye “Ndacyariho ndahumeka” ubwo yari mu ntangiro za muzika ye. Gusa ubu umuhanzi Tuyishime Joshwa wamamaye nka Jay Polly ntakiri mu mwuka w’abazima aho yamaze kwitaba Imana azize uburwayi.
Jay Polly wari uherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha yakekwagaho, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane mu bitaro bimwe biherereye mu Mujyi wa Kigali nk’uko tubikesha umwe mu bazi amakuru y’urupfu rw’uyu muraperi.
Uyu muhanzi yagejejwe bitaro bikuru bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho yajyanywe akuwe muri gereza aho yari afungiye.
Ngo yafashwe n’uburwayi aho yari afungiye muri Gereza ya Mageragere, ahita ajyanwa kuri biriya bitaro ariko ahita yitaba Imana.
Uyu muhanzi wigeze kuyobora injyana ya Hip Hop mu Rwanda dore ko yanegukanye irushanwa ryigeze kubaho ari na ryo rya mbere ryabayeho rikomeye mu Rwanda ra PGGSS, yari afite abakunda ibihangano bye batari bacye.
Jay Polly wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yari yahawe itariki yo kuzaburaniraho mu mizi aho yagombaga kuzasubira imbere y’urukiko tariki 02 Ukuboza 2021.
Tariki 20 Gicurasi 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Jay Polly n’abo baregwa hamwe.
Ni icyemezo bajuririye mur rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo aho ku ya 11 Kamena 2021 na rwo rwemeje ko abaregwa bakomeza gufungwa by’agateganyo.
UKWEZI.RW