Umuhanzi, Muhire Jean Claude uzwi ku izina rya Jay C, Umwe mu bamaze kugaragaza ubudahangarwa mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda, yakoze indirimbo yumvikanamo amagambo akomeye mu rukundo aho ahamya ko ari indirimbo yakoreye abakundana ndetse bakagera ku rwego rwo guhuza urugwiro.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018, nibwo uyu muhanzi Jay C yashyize hanze iyi ndirimbo yise ‘Tonight’, Jay C yakoranye n’Umuhanzi Social Mula aho ubutumwa buyikubiyemo bugaruka cyane ku bakundana by’umwihariko abakiri urubyiruko.
Mu kiganiro yahaye Ukwezi.com, Jay C yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo buganisha ku rukundo rw’umukobwa n’umuhungu bahura bagakundana urukundo nawe atazi niba ari urw’igihe kirekire
Ati “Ni urukundo nyine rw’umukobwa n’umuhungu b’abajeunes, bahura bagakundana, bakishimana nyine bakarya isi”
UMVA HANO JAY C ASOBANURA IBY’IYI NDIRIMBO YE ‘TONIGHT’
Jay C ni umwe mu bahanzi bakomeje gukoresha imbaraga zidasanzwe kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, dore ko yakoze indirimbo zirimo ‘Amen, Am Back, iyi yo ikaba ari n’imwe mu ndirimbo zaciye ibintu mu mpera z’umwaka ushize ndetse n’ubu zikaba zigikunzwe.
Uyu muhanzi kandi yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Sibomana’ akaba ariyo ikurikiwe n’iyi ‘Tonight’ yafatanyije na Social Mula.
Umva hano indirimbo nshya ya Jay C