Umuhanzi umaze kwamamara muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi, Diamond Platnumz yageze mu Rwanda aho azanywe na gahunda zitandukanye zirimo n’iyo aherutse gutangaza y’uko ashaka kugura aho gutura hano I Kigali
Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali , i Kanombe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018.
Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yifuza gutura mu Rwanda mu butumwa bwari bwanditse mu rurimi rw’icyongereza ndetse n’Igiswahili bwari bugaragiye ifoto y’inyubako ya Kigali Convention Center, Diamond Platnumz yemeza ko akunda igihugu cy’u Rwanda ndetse akaba ari yo mpamvu yifuza kuhagira urugo.
Yagize ati “Nifuza kugira inyubako i Kigali mu Rwanda kuko ni igihugu nkunda, bityo rero nashimishwa no kuhagira urugo rwanjye. Bakunzi banjye bo mu Rwanda mubona ari he hambereye ?”
Diamond yagaragaje ko ashaka kugira urugo mu Rwanda kuko ari igihugu akunda cyane
Uyu muhanzi ubu yamaze kugera i Kigali aho aje kurambagiza aho azatura