AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Umugabo umesa ikariso y’umugore we akwiye kuvumwa’ Grace wamamaye mu gukina filime

‘Umugabo umesa ikariso y’umugore we akwiye kuvumwa’ Grace wamamaye mu gukina filime
25-02-2020 saa 10:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5185 | Ibitekerezo

Grace Omaboe, wahoze ari umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi yavuze ko umugabo umesa ikariso y’umugore we akwiye kuvumwa kandi ko nta cyiza yageraho mu buzima.

Uyu mugore w’imyaka 73 wo mu gihugu cya Ghana yabitangarije chaine ya televiziyo yo muri Ghana yitwa Vibes in 5.

Uyu mugore wamenyekanye cyane nka Maame Dokono ari mu bavuga rikijyana muri Ghana kuko uretse kuba yarahoze ari umukinnyi wa filime, ubu ari umuririmbyi, akora kuri televiziyo ndetse yigeze no kuba umunyapolitiki.

Avuga ko abonye umuhungu we amesa ikariso y’umugore we yamukubita mu maso.

Ati “Oya oya byaba ari ishyano ku mugabo kumesa imyenda y’imbere y’umugore we. Byamugiraho ingaruka mu by’imyemerere ibyo yakora byose mu buzima bwe ntabwo byagenda neza. Umuhungu wanjye Kabena mubonye amesa ikarizo y’umugore we namukubita urushyi, nkamubaza niba ari umusazi”.

Grace avuga ko ibyo avuga bihuye n’ukuri ko muri bibiliya kuko bibiriya ivuga ko umugabo ari umutware w’umuryango.

Oprnews


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA