AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umubyeyi wa Miss Umunyana Shanitah yitabye Imana

Umubyeyi wa Miss Umunyana Shanitah  yitabye Imana
14-05-2020 saa 11:20' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2340 | Ibitekerezo

Umubyeyi [Se] wa Miss Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018, yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020.

Nyakwigendera Capt (Rtd), Seka Steven bivugwa ko yari amaze iminsi arwariye mu bitro byitiriwe Umwami Fayisal.

Seka Steven yabaye mu ngabo z’u Rwanda (RDF), akaba yaranabaye umuyobozi wa Sosiyete ya ‘Kigali Veterans Cooperative Society’ ikora ibikorwa byo kwishyuza amahoro y’aho imodoka zihagarara/parikingi.

Miss Umunyana Shanitah uretse kuba yaritabiriye irushanwa rya Miss Rwanda aherutse no guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supernatural yabereye muri Poland mu 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA