AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uko Muchoma yari yaririmbye Clarisse Karasira na Miss Pamela mu ndirimbo yahuriyemo na The Ben

Uko Muchoma yari yaririmbye Clarisse Karasira na Miss Pamela mu ndirimbo yahuriyemo na The Ben
25-11-2020 saa 19:25' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1909 | Ibitekerezo

Umuraperi Nizeyimana Didier [Muchoma Mucomani] yatangaje ko mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yari yaririmbyemo amazina y’abakobwa Miss Uwicyeza Pamella ndetse na Clarisse Karasira ariko aza gushiduka uwatunganyije indirimbo yakuyemo igice abaririmbamo.

Indirimbo uyu muhanzi aheruka gushyira hanze ari kumwe na The Ben bayise ‘Umutoso’ bishatse kuvuga umukobwa nk’uko abisobanura. Yagiye hanze ku wa 19 Ugushyingo 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Ni indirimbo Muchoma Muchomani aririmbamo igitero kimwe ariko agasobanura ko ubusanzwe mbere ayandika yari ifite ibitero bibiri yagombaga kuririmba hakazamo undi muhanzi uririmba inyikirizo.

Mu kiganiro yagiranye na ISANGO STAR, Muchoma yavuze ko mu gitero kimwe ari nacyo cyakuwemo ubwo yazanaga The Ben kuyiririmbamo harimo aho aririmba amazina y’abakobwa barimo Anitha Pendo.

Uyu muraperi yasobanuye ko hari n’aho aririmba Clarisse Karasira byigeze kuvugwa ko amukunda ndetse na Miss Uwicyeza Pamella bivugwa ko ari mu rukundo rw’ibanga na The Ben.

Yakomeje agira ati “Hari aho naririmbaga ngo byina Gwala Gwala, Clarisse na Pamela… ariko byageze aho ubwo twashyiragamo The Ben icyo gitero biba ngombwa ko kivanwamo.”

Uyu musore uterura ngo avuge iby’umubano we na Clarisse Karasira yabajijwe niba koko bakundana araruca ararumira.

Indirimbo ‘Umutoso’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Heavy KiKi yunganirwa na Bob Pro naho amashusho yayo akorwa n’uwitwa Easy Cuts.

Umuraperi Muchoma Muchomani ni umwe mu bakomeje kwigaragaza mu muziki akaba uretse iyi ndirimbo ‘Umutoso’ yaherukaga gushyira hanze iyitwa Papa Trap yafatanyije na Mng CoCo ndetse n’iyitwa Nikibazo.

Reba hano ’Umutoso’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA