AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubukwe bwatashye : Clarisse Karasira mu gatimba yasezeranye n’umugabo we (AMAFOTO)

Ubukwe bwatashye : Clarisse Karasira mu gatimba yasezeranye n’umugabo we (AMAFOTO)
3-05-2021 saa 11:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4082 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye mu rusengero kubana n’umukunzi we Ifashabayo Sylvain Dejoie mu birori byitabiriwe n’abantu bazwi mu Rwanda barimo Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne na Hon. Uwimana Console wabaye Umusenateri.

Uyu muhango wabereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Biyemeje kubana akaramata kuva ku wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021 mu muhango bakoze bashyigikiwe n’ababyeyi babo, inshuti zabo z’akadasohoka n’abavandimwe.

Basezeranye imbere y’Imana bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu 20 gusa.

Clarisse Karasira yahisemo umuhanzikazi Liza Kamikazi nka ’Marraine’ we naho Ifashabayo Dejoie yahisemo Umurinzi w’igihango Gasore Serge nka ’Parrain’ we.

Mu bantu bazwi bitabiriye ubukwe bwabo barimo umuhanzikazi Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Mariya Uwanjye Mukuru wa Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] wari uhagarariye umuryango wabo.

Hari kandi umubyeyi Mama Cecile wo mu muryango w’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye. Hon.Tito Rutaremara, Hon.Uwimana Console na Hon.Mukakalisa Jean d’Arc.

Ifashabayo Sylvain Dejoie yavuze ko atabona amagambo asobanura uburyo yiyumva nyuma yo kurushinga na Clarisse Karasira, avuga ko ari umunezero watashye mu mutima we.

Ati "Ibyishimo ni byinshi cyane ! Umufasha wanjye ni umwe mu bakobwa biyubashye cyane rero kuba ari njye yategereje kandi akankunda bizira imbereka, ni ibintu amagambo atabasha gusobanura."

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA