AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Tumaini Byinshi yaririmbye ku bantu bajya mu nsengero imitima yibereye ahandi

Tumaini Byinshi yaririmbye ku bantu bajya mu nsengero imitima yibereye ahandi
4-07-2020 saa 18:40' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 770 | Ibitekerezo

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tumaini Byinshi yashyize hanze indirimbo yise ‘Nafashe Umwanzuro’ irimo ubutumwa bugaruka ku bantu bajya mu nsengero ariko imitima yabo yibereye ahandi.

Uyu muhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze iyi ndirimbo ‘Nafashe Umwanzuro’ nyuma y’uko yari asanzwe yarayikoze ariko aza kuyisubiramo ndetse ahita anayikorera amashusho yasohotse ku wa 21 Kamena 2020.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bwaje ubwo yari amaze iminsi mu masengesho ariko aza kwegerwa n’umukozi w’Imana amubwira ko n’ubwo abantu benshi baba baje mu nsengero ariko hari n’aba baje byo kurangiza umuhango.

Yagize ati “Ni ihishurirwa ryaje ubwo twari tumaze iminsi mumasengesho,maze nsinziye mbona abantu benshi bajya mu rusengero, maze umushumba umwe aranyegera arambwira ngo buriya abenshi baba baje by’umugenzo gusa ariko imitima yabo yibereye hanze.

Yakomeje agira ati “Numva agahinda ntangira gusenga ngo "Mana manura ubutabazi" nkangutse ntangira gutekereza kukudasubira inyuma ngakomeza urugendo rw’i Siyoni.”

Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Tumaini Byinshi

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigera ku munani zizaba zigize alubumu yifuza gukora ikarangirana n’uyu mwaka cyangwa mu ntangiro za 2021.

Tumaini Byinshi ni umugabo w’imyaka 28 y’amavuko akaba ari Umunyarwanda wavukiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015.

Kuririmba yabitangiriye muri korali akiri umwana, arabikurana kuko yumvaga bimuguye neza. Kuri ubu ni umwe mu bahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahagaze bakunzwe haba mu Rwanda ndetse no mu banyarwanda baba mu mahanga.

Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Tumaini Byinshi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA