AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Tonzi yavuze uko umugabo we yabanje kumubera umufana mu muziki

Tonzi yavuze uko umugabo we yabanje kumubera umufana mu muziki
17-05-2020 saa 13:37' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1979 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi yahishuye ko kubaka urugo bitamubuza gukomeza gukorera Imana ahubwo aribyo bimutera imbaraga kuko abifashwamo n’umugabo we wanahoze akunda ibihangano bye mbere y’uko babana.

Tonzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Humura, Sijyamuvaho’, ari mu bafite izina rinini cyane mu ivugabutumwa ry’indirimbo cyane ko yigaruriye imitima ya benshi bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzikazi kuri ubu ufite imyaka 40 y’amavuko avuga ko yavukiye mu muryango w’abakristo yinjiye mu kuririmbira Imana akiri umwana ndetse mu 2003, atangira kuririmba ku giti cye nk’umuhanzi.

Kuri ubu amaze gukora indirimbo nyinshi cyane zose hamwe zikaba zikubiye kuri alubumu zirindwi ndetse n’iya munani yatangiye gutunganya iteganyijwe kumurikwa muri uyu mwaka wa 2020.

Ni umuhanzikazi ukunze kurangwa n’ibikorwa by’urukundo dore ko anafite Umuryango Birashoboka Dufatanyije watangiye ugamije gufasha abana bafite ubumuga kubakura mu bwigunge no kuvumbura impano bafite.

Reba hano indirimbo nshya ya Tonzi

Tonzi washakanye na Gatalayiha Alpha nawe umenyerewe mu myidagaduro mu Rwanda bafitanye abana babiri b’abakobwa.

Mu kiganiro yagiranye na FINE FM, yavuze ko kuri kuri we ari umugisha kandi aterwa imbaraga no kuba umugabo we amushyigikira cyane ko yahoze ari umufana we mbere y’uko babana.

Yagize ati “Umufasha wanjye ahubwo ni umugisha kuko aramfasha cyane ko yabanje no kuba umufana wanjye mbere y’uko tubana. Urumva rero aranshyigikira cyane mu muziki n’ibindi bikorwa byanjye.”

Yakomeje avuga ko “Uretse n’ibyo ariko ubundi ntabwo umuntu yaba akunda ikintu anashaka kugikora ngo abuzwe no gushaka, njyewe rwose ntabwo gushaka byigeze bimbuza gukomeza akazi k’ubuhanzi no gukorera Imana.”

Umuhanzikazi Tonzi uheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Bindimo’ kandi yatangaje ko muri ibi bihe ari gukora kuri alubumu ye ya munani ndetse ateganya ko izarangira mu mpera z’uyu mwaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA