AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Tom Close yapfushije Sebukwe

Tom Close yapfushije Sebukwe
12-04-2021 saa 11:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2445 | Ibitekerezo

Umuryango w’Umuhanzi Muyombo Thomas [Tom Close] na Niyonshuti Ange Tricia uri mu kababaro ko gupfusha umubyeyi ari we Se w’umugore w’uyu muhanzi akaba Sebukwe we.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yatangajwe na Niyonshuti Ange Tricia umufasha wa Tom Close, wifashishije Instagram ye atangaza iyi nkuru y’agahinda.

Uyu mubyeyi avuga ko ubusanzwe yahoranaga ubwoba bwo kubura umubyeyi we.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yagize ati “Icyo natinye kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye. Imana ikunyakirire mu gituza cyayo papa nkunda.”

Ni ubutumwa bwagiye bunavugwaho na bamwe mu bazwi mu Rwanda nka Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, na we waje yihanganisha uyu muryango, agira ati “Ndakwihanganisha cyane hamwe n’umuryango wose.”

Umunyamakuru Tidjara Kabendera na we yagize ati “Ihagane utwaze gitwari nkuko wamye uri intwari. Ntabwo byoroshye kubura umubyeyi, ntabwo byoroshye kubyakira ariko buriya Imana yonyine izi impamvu.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA