AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Tom Close yageneye ’Ferrari’ abakunzi be nk’umusogongero w’ibyiza bya 2017 - Video

Tom Close yageneye ’Ferrari’ abakunzi be nk’umusogongero w’ibyiza bya 2017 - Video
16-01-2017 saa 06:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3707 | Ibitekerezo

Dr Muyombo Thomas, umuganga akaba n’umuhanzi nyarwanda wamamaye muri muzika nka Tom Close, yageneye abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange, umusogongero w’ibyiza byinshi abafitiye mu mwaka wa 2017, abizeza ko uyu mwaka bazanyurwa na byinshi abahishiye.

Mu kiganiro twagiranye na Tom Close ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Ferrari", yadutangarije ko aya mashusho yitondewe akanononsorwa neza nk’igikorwa cya muzika cya mbere yari yarateguriye abakunzi be mu ntangiro za 2017, mu rwego rwo kubasogongeza ku byiza byinshi abafitiye muri uyu mwaka.

Tom Close avuga ko umwaka wa 2017 awuteganyamo indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo n’izo azakorana n’abahanzi batandukanye bakunzwe kandi b’abahanga, agashimangira ko abakunzi be n’abakunzi b’umuziki muri rusange bazaryoherwa, akanaboneraho kubasaba gukomeza kumushyigikira nk’uko bakomeje kubikora mu myaka yose amaze akora muzika.

Ubusanzwe izina "Ferrari" ni iry’imodoka y’igitangaza, nziza cyane kandi igura amafaranga menshi. Aha muri iyi ndirimbo, Tom Close we agaragara mu ishusho y’umusore wanze kwirarira, akabwira umukunzi we ko n’ubwo ataje mu modoka y’igitangaza, amwiyeretse uko ari kandi urukundo amufitiye ari rwo ruhishe ibanga.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO "FERRARI" :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA