AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

The Brothers Family bifashishije P Fla mu ndirimbo ikangurira abantu kugira ‘ubumuntu’

The Brothers Family bifashishije P Fla mu ndirimbo ikangurira abantu kugira ‘ubumuntu’
24-07-2020 saa 16:08' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 847 | Ibitekerezo

Abanyamuryango ba The Brothers Family bahuje imbaraga n’umuraperi P Fla bashyira hanze indirimbo ikangurira abantu kugira ubumuntu bagoka abadafite kirengera babayeho mu buzima bushaririye.

Umuryango ‘The Brothers Family’ usanzwe ukora ibikorwa by’urukundo no gufasha abatishoboye washinzwe n’umunyarwanda Ndayishimiye Russel mu 2016.

Mu rwego rwo gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gufasha cyane ko atari ibintu bisaba kugira ibya mirenge bifashishije indirimbo yasohotse ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Iyi ndirimbo yiswe ‘Ubumuntu’ yasohotse ku wa 15 Nyakanga 2020, igaragaramo umuhanzi P Fla n’abandi basanzwe babarizwa muri uyu muryango ukora ibikorwa by’urukundo.

Ndayishimiye avuga ko ajya gukora indirimbo atari yinjiye mu muziki ahubwo yawifashishije n’umuyoboro ashobora gukoresha atanga ubutumwa bwo gukangurira abantu kugira ‘Ubumuntu.

Abahanzi bari muri iyi ndirimbo uretse P Fla, igaragaramo kandi Rippy Knoss, Russel,Davidson,Keza ndetse na Djihad.


Reba hano indirimbo ’Ubumuntu’ ya The Brathers Family


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA