AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

The Ben yavuze imishinga yari yamujyanye muri Tanzania n’impamvu 2020 atashyize imbaraga mu muziki

The Ben yavuze imishinga yari yamujyanye muri Tanzania n’impamvu 2020 atashyize imbaraga mu muziki
5-01-2021 saa 10:07' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 4073 | Ibitekerezo

Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] uherutse mu gihugu cya Tanzania yavuze ku mishinga aherutsemo muri iki gihugu irimo ijyanye na Hoteli ye yamamaza ndetse n’indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi Rema Namakula.

Mu mpera z’Ugushyingo 2020, nibwo The Ben yafashe rutemikirere yerekeza muri Tanzania aho amakuru avuga ko yari yagiye muri gahunda zo gusura ibikorwa bya Onomo Hotel asanzwe abereye ‘Brand Ambassador’.

Uyu muhanzi avuga ko uretse ibikorwa by’iyi hoteli yari yagiyemo yanahuriyeyo n’umuhanzikazi Rema Namakula wo mu gihugu cya Uganda wari kumwe na Nessim usanzwe amutunganyiriza indirimbo.

Aba bombi bahise bakora indirimbo bise ‘This Is Love’ ndetse banafatira amashusho yayo mu gihugu cya Tanzania. Yagiye hanze ku wa 30 Ukuboza 2020.

Kugeza ubu ‘This Is Love’ imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 327 mu gihe cy’Icyumweru kimwe imaze ku rukuta rwa YouTube.

Indirimbo The Ben aherutse guhuriramo na Rema

Ubwo The Ben yerekezaga muri Tanzania hari inkuru zavuzwe z’uko yaba yasanzeyo umukunzi we, Miss Uwicyeza Pamella nawe wari muri icyo gihugu yagiye mu biruhuko.

Uyu muhanzi avuga ko kuba umukunzi we yari afite iyo gahunda nawe agahita abona gahunda ijyanye n’akazi byamufashije kwifatanya nawe mu biruhuko cyane ko Miss Uwicyeza byavugwaga ko yajyanye na bamwe mubo mu muryango we.

The Ben wa 2021…

Abakurikranira hafi umuziki nyarwanda by’umwihariko abafana ba The Ben basanzwe bamumenyereye nk’umuhanzi ubaha indirimbo nyinshi kandi nziza haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Mu 2020, The Ben yakoze indirimbo ye imwe yitwa ‘Kola’ nayo ariko isohoka mu buryo bw’amajwi gusa, bivuze ko uyu muhanzi nta ndirimbo y’amashusho yigeze akora mu mwaka ushize.

Ni ibintu asobanura ko byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo kwita ku muryango we by’umwihariko murumuna we Green P nawe ukora umuziki wa Hip Hop.

Muri rusange mu ndirimbo The Ben yagaragayemo uretse ‘Kola’ ye bwite izindi zose
Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko uyu mwaka wa 2021, ateganya kuwuharira abakunzi b’umuziki we abaha indirimbo nziza kandi nyinshi.

Ati “Umwaka ushize nabaye nk’uwuharira kwita ku muryango wanjye no kuruhuka ubwanjye, cyane ko n’ibihe byageze aho indege zigahagarara ariko uyu mwaka wa 2021 nkeka ko ugiye kuba mwiza.”

The Ben ntabwo yerura ngo agaragaze indirimbo azashyira hanze gusa hari amakuru yizewe y’uko hari indirimbo ateganya gushyira hanze ari we nyine ndetse n’izindi zirimo iyo yakoranye na Sauti Sol ndetse na Tiwa Savage.

The Ben avuga ko 2020, yawuhariye kwita ku muryango no kuruhuka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA