AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

The Ben yaciye agahigo katarigera kagerwaho n’undi muhanzi nyarwanda - Video

The Ben yaciye agahigo katarigera kagerwaho n’undi muhanzi nyarwanda - Video
29-12-2016 saa 08:25' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17864 | Ibitekerezo

Mugisha Benjamin, umuhanzi nyarwanda uzwi nka The Ben, yaciye agahigo muri muzika nyarwanda, atera intambwe itarabasha guterwa n’undi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda. Ibi yabigezeho abikesha indirimbo ye nshya aherutse gushyirira hanze amashusho yitwa "Habibi".

Nta muhanzi nyarwanda wundi n’umwe wari wabasha kugira indirimbo irebwa n’abantu bagera kuri miliyoni ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, ariko indirimbo Habibi ya The Ben yo ibi yabashije kubigeraho ihita ica agahigo.

Indirimbo "Habibi" ya The Ben yanakunzwe cyane kugeza n’ubu, yashyizwe ku rubuga rwa Youtube tariki 21 Ugushyingo 2016, none yabashije kurebwa n’abantu barenga miliyoni kuri Youtube imazeho ukwezi kumwe n’iminsi igera ku cyumweru. Ibi nta wundi muhanzi nyarwanda urabikora, ndetse nta n’uwari yarabashije kubigeraho mu gihe kiri munsi y’amezi atanu.

REBA INDIRIMBO "HABIBI" HANO :

Iyi ni intambwe nziza ku muhanzi nyarwanda ariko kandi bikaba n’intambwe ishimishije kuri muzika nyarwanda muri rusange, kuko mu myaka yashize byari inzozi ku bahanzi benshi kugira indirimbo irebwa inshuro miliyoni, ababigezeho nabo bikaba byarabatwaye igihe kirekire.

Twabibutsa ko ibi The Ben abigezeho mu gihe ari mu Rwanda aho ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cye kizaba ku itariki ya mbere y’umwaka wa 2017, aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi nyarwanda batandukanye bakunzwe mu Rwanda.

UMVA IBY’IKI GITARAMO CYA THE BEN HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA