AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

TMC warangije Master’s muri UR yasoje indi muri Amerika

TMC warangije Master’s muri UR yasoje indi muri Amerika
23-12-2021 saa 10:28' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1454 | Ibitekerezo

Umuhanzi Mujyanama Claude uzwi nka TMC wari usanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, yabonye indi yaboneye mu ishuri ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze iminsi aba.

Iyi Mpamyabushobozi TMC yayikuye muri Eastern University iherereye muri Leta ya Pennsylvania.

Avuga kuri iyi mpamyabumenyi yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, TMC yagize ati “Icyangombwa gishya, amezi 22 gusa muri Amerika […]”

Ni impamyabushobozi TMC amaze imyaka ibiri akorera kuko yatangiye gukurikira aya masomo nyuma yo kwerekeza muri Amerika muri Gashyantare 2020.

Mu Ugushyingo 2019, TMC yagaragaye mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bari barangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu byo Gucunga no Kugenzura imishinga.

Mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza TMC yari yararangije amasomo ye mu bijyanye n’Ubugenge (Physics) mu ryahoze ari Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), ubu ni Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA