Nzitatira Sunday Justin ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko we n’umugore we Dr Hollie Nyseth Nzitatira bibarutse imfura yabo nyuma y’umunsi umwe gusa bahamije isezerano ryabo mu matageko.
Sunday Justin wabaye umujyanama wa Miss Josiane, ku wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020, yemeranyije na Dr Hollie Nyseth kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.
Uyu muryango kandi ku wa Kane w’icyumweru gishize bibarutse imfura yabo bise Ben Nzitatira.
Ibi byose byabereye muri Leta ya Indiana mu Mujyi wa South Bend muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Justin washinze kitenge Fashion ikora imyambaro y’umwihariko yanateye inkunga Miss Rwanda 2019, avuga ko ari ibyishimo by’inyongera mu rugo rw’abo, kandi ko bashima Imana.
Dr Hollie Nysteh Nzitatira warushinze na Justin Sunday, asanzwe ari umwarimukazi n’umushakashati wigisha ibijyanye na Criminology&Genocide Studies muri Kaminuza ya Ohio State.
Sunday aherutse kubwira UKWEZI ko ibirori byo gusezerana imbere y’Imana bizabera mu Rwanda mu gihe nta gihindutse.
Nzitatira yabaye mu kanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019.
Abinyujije muri Igitenge Fashion yateye inkunga Miss Rwanda 2019, Miss High School atanga ibitekerezo muri Miss USA Africa n’ahandi.