AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Sonia wabaye Miss France yahishuye icyamutunguye ku irushanwa rya Miss Rwanda

Sonia wabaye Miss France yahishuye icyamutunguye ku irushanwa rya Miss Rwanda
23-02-2018 saa 18:57' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7632 | Ibitekerezo

Sonia Rolland, Umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda ndetse wanabaye Miss France mu mwaka w’2000, kuri ubu akaba ari n’umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka ubwo hazaba hatoranywa Nyampinga w’u Rwanda 2018. Yavuze ko yatunguwe bikomeye no kuba irushanwa rya Miss Rwanda ritegurwa n’umugabo.

Miss Sonia Rolland yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018, mu kiganiro n’abanyamakuru. Ubwo hagarukwaga ku bijyanye n’imyiteguro, abazaba bagize akanama nkemurampaka ndetse n’ibidasanzwe bizagaragara muri iri rushanwa rizaba rigeze ku munsi waryo wa nyuma.

Ishimwe Dieudonne uhagarariye Rwanda Inspiration Back Upd itegura iri rushanwa yavuze ko imyiteguro yose yarangiye ndetse bizeye ko haba mu buryo bw’imitegurire, imikino izagaragara ndetse n’ibindi byinshi bizaba ari bishya kandi bizaba bigaragara nk’impinduka zidasanzwe

Ubwo yabazwaga uko abona irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ndetse n’icyerekezo cyaryo, Miss Rolland yagize ati “Mu bihugu byinshi irushanwa rya Nyampinga ritegurwa akenshi n’abagore ariko natunguwe n’uko hano ritegurwa n’umugabo”

Uyu mugore wabaye Miss France kandi yavuze ko Ishimwe Dieudonne (utegura Miss Rwanda) yakoze akazi gakomeye ko guhuza umuco Nyarwanda n’indi mico ya kizungu (amahanga), ibi nabyo ngo ni ikintu gikomeye kuri we ashima.

Kuri we kandi ngo n’ubwo bikigoranye ndetse hari itandukaniro ry’iri rushanwa n’ibindi bihugu ariko abona hari icyerekezo cyiza irushanwa rya Nyampinga rifite.

Miss Sonia Rolland ni umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka ndetse anahagarariye aka kanama ku munsi w’ejo tariki 23 Gashyantare 2018, ubwo hazaba hatoranywa umukobwa uhiga abandi mu burunga, ubuhanga, ndetse n’umuco hano mu Rwanda.

Ishimwe Dieudonne uhagarariye Rwanda Inspiration Back Upd itegura Miss Rwanda

Miss Sonia Rolland, Ufite inkomoko mu Rwanda dore ko Umubyeyi we (Maman) ari Umunyarwandakazi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA