Rwiyemezamirimo Twahirwa Dieudonne uzwi nka Diego ukora ishoramari rijyanye n’ubuhinzi bw’urusendo no kurutunganya, yambitse impeta Sonia Mugabo usanzwe afite inzu y’imideli ikomeye mu Rwanda izwi nka SM.
Uyu rwiyemezamirimo ukiri muto Twahirwa Diego ujya atumirwa mu biganiro by’urubyiruko byo kubatera akanyabugabo, yashyize kuri Instagram amafoto yambitse impeta Sonia Mugabo bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.
Uyu musore asanzwe ari umushoramari mu buhinzi bw’urusenda biciye mu kigo cye yise Gashora Farm, uretse kuruhinga ararutanganya, urundi akarwohereza ku isoko mpuzamahanga.
Mbere y’uko yinjira mu buhinzi, Diego yateguraga ibitaramo yatumiragamo abahanzi batandukanye.
Sonia Mugabo bagiye kurushinga na we ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guhanga imideli.
Sonia Mugabo wagarutse ku kanyamuneza atewe no kuba yambitswe impeta na Diego, yavuze ko basanzwe baziranye kuva muri 2017 ariko ko mu mwaka umwe ushize ari bwo urukundo rwabo rwabaye nk’urushinze imizi.
UKWEZI.RW