AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sonia Mugabo uzwi mu Mideli na rwiyemezamirimo Diego bakoze ubukwe (AMAFOTO)

Sonia Mugabo uzwi mu Mideli na rwiyemezamirimo Diego bakoze ubukwe (AMAFOTO)
20-12-2021 saa 15:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2060 | Ibitekerezo

Sonia Mugabo uzwi mu buhanzi bw’imideri mu Rwanda yasezeranye kubana na Twahirwa Diego uzwi mu ishoramari ry’ubuhinzi bari baherutse gukora indi mihango irimo gusaba no gukwa.

Sonia Mugabo wari uherutse gusabwa no gukobwa na rwiyemezamirimo Twahirwa Diego, ni umwe mu bafite inzu y’imideri ikomeye mu Rwanda.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 nyuma y’igihe gito bari bamaze bakoze indi mihango y’ubukwe bwa Kinyarwanda yo gusaba no gukwa.

Mu mafoto yasangije abamukurikira, Sonia Mugabo yashimiye abamutahiye ubukwe barimo na Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ni umuhango wabaye nyuma y’uko tariki 4 Ukuboza 2021, Twahirwa yasabye anakwa Sonia Mugabo.

Mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, Twahirwa Diego yafashe icyemezo yambika impeta Mugabo Sonia bari bamaze kwemeranya gutangira urugendo ruganisha ku kubana akaramata.

Sonia Mugabo asanzwe ari umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse amaze igihe kinini muri uyu mwuga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA