AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Social Mula yibarutse ubuheta

Social Mula yibarutse ubuheta
3-09-2020 saa 18:23' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3465 | Ibitekerezo

Mugwaneza Lambert wamamaye mu muziki nka Social Mula n’umukunzi we, Uwase Nailla bibarutse umwana wa kabiri, ubuheta.

Social Mula yavuze ko umugore we yabyariye mu bitaro bya Kacyiru ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Nzeri 2020, babyaye umwana w’umukobwa.

Ati “Twibarutse. Mama w’abana banjye yabyariye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru. Yabyaye neza nta kibazo afite. Ni ibyishimo bikomeye kuri njye n’umuryango wanjye.”

Uwase Nailla ni nawe babyaranye imfura y’uyu muhanzi y’umuhungu yise Mugwaneza Brayden Owen, yanamwifashishije mu mashusho y’indirimbo ‘Amahitamo’.

Social Mula yatangiye umuziki mu mwaka wa 2013, icyo gihe yafashwaga n’inzu itunganya umuziki ya The Zone, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall na Afrobeat ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Marigarita’.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA